00:00:00 Nos sites KINYARWANDA ENGLISH FRANCAIS

Urgent

Vuganeza, un voleur de Kitabi, battu à mort ; justiciers arrêtés

Redigé par IGIHE
Le 18 janvier 2017 à 10:41

Ahagana ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Mutamara 2017, umusore witwa Vuganeza Misigaro w’imyaka 22 wari utuye mu mudugudu wa Uwintabire, mu Kagari ka Nagano mu Umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe ; yakubiswe n’abaturage bamushinja ubujura ahita bimuviramo urupfu.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye uko byagenze ni uko abamukubise batuye muri uwo Murenge wa Kitabi. Urupfu rwe kandi rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa (...)

Ahagana ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Mutamara 2017, umusore witwa Vuganeza Misigaro w’imyaka 22 wari utuye mu mudugudu wa Uwintabire, mu Kagari ka Nagano mu Umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe ; yakubiswe n’abaturage bamushinja ubujura ahita bimuviramo urupfu.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage babonye uko byagenze ni uko abamukubise batuye muri uwo Murenge wa Kitabi. Urupfu rwe kandi rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Eliezer Nyandwi.

Nyandwi yabwiye IGIHE ko abakubise uyu ukekwaho ubujura bakoze amakosa kuko kwihanira bitemewe.

Yagize ati “Abamukubise bakoze amakosa kuko kwihanira ni icyaha gihanwa n’amategeko, ubusanzwe iyo dufashe ukekwaho ubujura tumushyikiriza Polisi.”

Nyandwi akomeza avuga ko ubujura bukunze kugaragara mu Murenge wa Kitabi, ari abantu biba imyaka iri mu mirima, ahanini bakaba babiterwa n’uko bashaka kurya batakoze.
Ce 17 janvier, un voleur de quartier Kitabi du District Nyamagabe, a été surpris en flagrant délit par ses victimes qui l’ont battu jusqu’à ce que mort s’en suive. Deux présumés auteurs de cette mort ont été appréhendés par la Police locale qui trouve illégal que les victimes se fassent des justiciers.

Un résidant du quartier Kitabi a dit que la population est fatigué de voir les volers qualifiés dans leur quartier arrêtés puis immédiatemement relâchés par la police.


Publicité

AJOUTER UN COMMENTAIRE

REGLES D'UTILISATIONS DU FORUM
Publicité