Contrairement aux déclarations de Boniface Benzige, le Secrétaire du Roi qui parle d’inhumer le roi Kigeli V dans le pays d’exil américain comme dernière volonté du défunt, la famille royale vient de décider de rapatrier le corps et de l’enterrer en lieu et place MWIMA où il a été sacré roi en 1959. La date de rapatriement du corps et d’obsèques n’étant pas encore précisée, la famille royale réunie à Washington/USA a néanmoins décidé ainsi dans un communiqué qu’elle a rendu public ce jeudi 3 novembre 2016.
muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangaje ko umugogo we uzatabarizwa mu Rwanda i Nyanza aho yavukiye ndetse akahimikirwa, gusa itariki uyu muhango uzaberaho ntiramenyekana.
Mu itangazo ryashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, Umuryango w’Umwami Kigeli V, washimiye ibihugu byose byamwakiriye mu gihe yari avuye mu Rwanda unaboneraho gutangaza ibyo kumutabariza.
Iryo tangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste uramenyesha abanyarwanda bose, incuti n’abavandimwe ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye, i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe, aherekejwe n’abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma mukazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”
Mbere y’uko uyu mwanzuro ufatwa, hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuibintu bitandukanye ku itabarizwa ry’umwami. Umuryango we wasabye ‘abanyarwanda bose n’incuti z’umuryango kwirinda guha amatwi abakomeje gukwiza amakuru y’ibihuha kandi ababaje, badafitiye ububasha’.
Kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2016, Uwari Umujyanama akaba n’Umuvugizi w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Boniface Benzige, yari yatangaje ko ibyo gutabariza umugogo we mu Rwanda bidashoboka, kuko mbere yo gutanga yasabye ko atahatabarizwa kuko akiriho bitashobotse ko ataha nk’Umwami.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa Kabiri, Boniface Benzige, yagize ati “Ubwacu gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.”
Leta yari iherutse gutangaza ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe muri gahunda y’itabarizwa rya Kigeli V. Itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 18 Ukwakira, ryagiraga riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe."
Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’izabukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
AJOUTER UN COMMENTAIRE
REGLES D'UTILISATIONS DU FORUM
Ne vous eloignez pas du sujet de discussion; Les insultes,difamations,publicité et ségregations de tous genres ne sont pas tolerées Si vous souhaitez suivre le cours des discussions en cours fournissez une addresse email valide.
Votre commentaire apparaitra apre`s moderation par l'équipe d' IGIHE.com En cas de non respect d'une ou plusieurs des regles d'utilisation si dessus, le commentaire sera supprimer. Merci!