00:00:00 Nos sites KINYARWANDA ENGLISH FRANCAIS

Urgent

Mbwire nde ko Mama yagiye

Redigé par MUKANTABANA LEONCIE
Le 5 mai 2016 à 10:48

Une jeune rescapée d’à peine 24 ans, Léoncie Mukantabana ne guérit pas des blessures de l’état d’orpheline dans son état de nourrisson. Père et mère ou plutôt mère et père tués. Les Interahamwe les tuent devant ses yeux. Son petit frère de quelques mois aussi.
Ces images d’horreur ne la quitteront pas tout au long de sa vie. Elle en est hantée. Elle le montre dans son poème ce 17 mai 2016 à Rukumberi du District Ngoma en province de l’Est. Ici, plus de 50.000 victimes du génocide des Tutsi de 1994 y reposent (...)

Une jeune rescapée d’à peine 24 ans, Léoncie Mukantabana ne guérit pas des blessures de l’état d’orpheline dans son état de nourrisson. Père et mère ou plutôt mère et père tués. Les Interahamwe les tuent devant ses yeux. Son petit frère de quelques mois aussi.

Ces images d’horreur ne la quitteront pas tout au long de sa vie. Elle en est hantée. Elle le montre dans son poème ce 17 mai 2016 à Rukumberi du District Ngoma en province de l’Est. Ici, plus de 50.000 victimes du génocide des Tutsi de 1994 y reposent en paix dans un silence sépulcral.

Ce jour-là, comme tous les 17 mai, les rescapés de cette contrée y reviennent chaque année avec leurs amis pour leur rendre hommage et leur dire qu’ils tentent de revivre.


Le texte de la jeune Léoncie : « Mère génocidée ; A qui me confier ? »

MBWIRE NDE MAMA KO WAGIYE
5.Mbwire nde mama ko wagiye iyo bajya bose ?
ukajyenda untaye imusozi
imisonga y’ intimba ikandaza
imbeho y’igicuku ikansesera
inzara n’inyota bikansaga
bikansangiza kurerwa nabi
ma we byose ni uko wagiye

10.Mama kutagushyingura si ubugwari
Si ubwomanzi n’ubuphapha
Oya sindakubona ndacyagushaka
Nawe si wowe n’abo bagome
Abagiranabi batikije bimwe bitindi
N’ubwo ntazi aho uri mawe ndakwibuka ndetse cyane
Ishusho ya we ngira ni mukuru wa we undera
Umubyeyi unkunda bitangaje
Nawe ujye uzirikana uko yitanga
Ukakurerera ikibondo

15. mukuru wa we si ikigwari
Ni umubyeyi muziranenge
Mu ntege nke n’ibikomere yarabarereye
Na we ujye umusabira aho ijabiro kwa jambo
20.Ese mbwire nde ko ntakureba
Ko nkabakaba nkafata hasi
Ahasigaye amatongo
Ahari amahoro n’imitungo
Ahari amahoro n’imitungo
Aharangwaga hora mama nacira aha nikubira aha nikubite

25. ibyo ntibyasubiye kunyegera
Nagiye aho iminsi iba mike ku mirimo
Nsaga aho amata ari ay’abakuru
Kandi abana barasigirwaga
Reka nkubwire maze nduhuke

30.mama reka nkubwire ni wowe unyumva
Burya ubbuphubyi ni uguphundikanya
Ndigarura nk’abandi ngo ntekereze
Nkumva nta mumaro mawe
Iyo ngarutse kwibuka iwacu
Singarutse kwibuka iwacu
Singarukana igitenge nk’abandi
Sintaha ngo nkamirwe ma we
Sindyama ngo nsinzire
Ahubwo nzana indabo n’umutima wuje agahinda
N’urukumbuzi rwa kibyeyi ntigeze nkarushaka
Nkabura itetero nk’abandi bana
35. si wowe wenyine wagira
Wajyanye na ka gahungu kawe
Twakurikiranaga sinakibagiwe
Ndakibuka kitwaga NTABANA LEON
Nanjye nkitwa MUKANTABANA LEONCIE
Uti iyo akwabutse agahinda kamuca ingeri
Igenzura zaragutsembye

40.Mama amateka n’iminsi byanjye byanze kungana
Abangana iyo bateranye ndigunga
Abo tuvukana baragiye
Bansize ejuru ndi nyakamwe
Kamwe kihamagara kati ndakumva kakibwira

45.Tega amatwi mawe ndacyakubwira
Sinijuse narahengetse mama we
Sinaryamye narirambitse
Sinatese nari imfubyi
Sinareka kukubwira ma we n’ubwo wagiye

50.Mama reka nkureke mbwire na papa
Ndamwibuka n’ubwo ari gake
Gake ko nibuka ni amazina
N’amazinda nari umwana
Sinakumwaje ndasa na we
Ndetse n’ikivi sinkubeshya

55.oya ndakuzi sinkubeshya
Uri KAGERUKA CLAVER
Kageneraga abagaragu n’abashumba
Ariko bakarenga bakagutsemba

60.Papa naragukundaga rurakujyana
Oya sinanze ni rakujyane
Iyo ruba rwiza nk’uru rw’abandi
Ntugende bucunshu
Ngo ukunkumurwe nk’umwanda
Ujugunywe nta karago
Nanjye ngo akarago agataka
Oya nako nikarorere, papa nta n’isengesho

65.Papa bagucuritse mu musarane uri muzima
Si urukundo ni ubutindi
Ni ubupfapfa n’imitima mibi
N’impuhwe nkeya n’ubuzongwe
Ariko ntacyo bazabiryozwa

70.Dawe nijye LEONCIE
Ninjye wasigaye mbahagarariye
Niwumva amagambo ntibikurenge
N’uko burya nari umwana
Papa reka nkubwire ariko ntundege
Wowe na mama mwagiye mwese
Ikimbabaza kurusha ibindi
Kikanshengura umutima wanjye
N’uko nabuze agafoto kanyu
Ngo ngiye nkareba uko umutima uteye

75.Papa ubwire mama uti
Burya koko nyina w’undi ntaba koko
N’ubwo nasigaye naravunitse
Ma we nakuze imburagihe nk’uwibana
Ubuphubyi burantaha nderwa nabi bitari bikwiye
Ariko kwihangana birandanga
Ariko byose n’uko n’uko wagiye

80.Undi ni nyogokuru NYIRIMACUKIRO VORONIKA
Umwe wanyakiraga nkarya nkijuta
Akampereza ku mbehe n’amata mu cyansi
Umukecuru wari uhekeye u Rwanda
Urwango ruje baramutsemba
Mbwire nde ko yagiye ?

85. Reka nongere nibwirire mama
n’ubwo bagutwaye bo gatwara n’ingufu z’urukundo
umunyarwanda yaciye umugani ngo
usonga intwari ntiniha
uko babyifuje siko byagenze
ubu ndakomeye ndi inkumi
mu minsi iza uraba ufite abuzukuru
ikibabaje n’uko utazababona
ariko humura mama ndahakubereye

90.oya n’ubwo babikoze ntibungutse
Bakagutsemba nkaba imfubyi
Nkakubura ntarakurwaje ngo ngushyingure
Nkakubura mama ndi ikibondo
Ngo umutima urimo urwango
Uwuha amata ukaruka amaraso
Mawe narakuze ndababarira
Mawe aho uri ubababarire
N’ubwo bagutwaye nkigushaka

95.papa nari nibagiwe kukubwira
Mwari abashakanye baberanye
Bimwe abanyamahanga bita “best couple”
Ntibyabanyura barabatsemba
Nta bandi ni babandi mwagabiye
Barabatsemba muragenda

100.mama ngo uwoza icyansi aba aribwitire
N’ubwo nakubwiye byinshi sinyuzwe
Aho nanyuranyije umbabarire
Ugize neza kuntega yombi
Reka tuzingire aha ntahe
Tuzasubira nta kabuza
Oya sinarara ntazirikanye mama umbyara

105.mama reka nguhe agahenge uruhuke turasubira
Mpengeke mbaze aba batsindwa
Kokariya kari akana nta mutamiro
Ngaho munsubize mbateze yombi
Bariya bakecuru n’abasaza
Ba bakwe na ba sobukwe
Abagore n’imiryango yabo bazize iki ?
Muragira ngo mbaze nde ko mutambwira ?
Aho mwashyize mama ngo mushyingure nduhuke
Mufubike asusuruke
Nge mwibuka nta ntimba

110. munsubize mufite ijambo
Kuko kubitura siwo mwanzuro
Ahubwo kubabaza nibwo butwari
Ko mwabatsembye mugakukumba
Ntimuhirwe, ntimuhigure imihigo yanyu
Ese iyo mundebye ntimwikanga ?
Ariko se ko mutambwira ?

115. mama reka nkubwire ngusezere
Ndi inkumi ndiyubashye
Sinkusebya n’ubwo utampanuye
Sinkurenganya ntibakunze ngo undere
Bakwishe ntarakura
Nari ikibindo kimwe gitamba
Ariko ubu narakuze tunahuye ntiwamenye

120. mama baca umugani mu Kinyarwanda ngo
Umanura ahamusumba yihanganira ibimutokoza
Gutana nawe ntibyanyuze bose
No gusigara kwanjye ntibyanyura bose
Ariko mawe nta kundi n’aho ijabiro kwa jambo

125.Ngo ujya kuvugira ahabona
Ntavuga amangambure
Reka mbwire aba babikoze nti
Amaraso mwakarabye abakeshe
Abakereze imitima bimwe burundu
Hato mudasubira gusubiza
Ingobyi iRwanda
Ndavuga uRwanda imakuba


Publicité

AJOUTER UN COMMENTAIRE

REGLES D'UTILISATIONS DU FORUM
Publicité